Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro yamaze gusubira mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ni nyuma yo gukora indirimbo eshatu mu majoro atatu ziri mu zigize Album ye 'Ninjye ubivuze' yitegura gushyira ku isoko.
Uyu muhanzi yari amaze icyumweru ari mu Rwanda mu rugendo rwari rugamije gukora ku mishinga y'ibikorwa by'umuryango yashinze yise 'MNH', ndetse no gukora ku ndirimbo zimwe ziri kuri Album ye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Adrien Misigaro yavuze ko izi ndirimbo yazikoze mu gihe cy'amajoro atatu ari kumwe na Bob Pro, Ayo Rush n’abandi.
Ati: "Indirimbo zose zakorewe hariya mu minsi itatu ya nyuma nari mfite i Kigali. Indirimbo imwe rero yo yamaze gusohoka nayise Mporana inyota', ariko kandi n'indi ya kabiri nayise 'umwambaro' ndetse n'iya Gatatu ntarafatira izina yo nzayitangaza mu gihe kiri imbere."
Adrien Misigaro yavuze ko yagize umugisha wo guhuza n'abacuranzi ndetse na ba Producer kuko byamworoheye cyane, bituma adatinda i Kigali bitewe na gahunda yari afite.
Ati "Urumva ko byari ibihe bigoye. Ibaze ko mu minsi itatu yanjye ya nyuma muri Kigali twatahaga buri gihe mu gitondo, rero urumva ko bamfashihe cyane. Urugendo rwanjye rw'i Kigali nari naje nje mu kazi gasanzwe, ariko nashatse n'umwanya wo kugerageza ubundi buryo bwo kuba nakora indirimbo."
Adrien aherutse kuvuga ko buri ndirimbo iri kuri album ye uko ari umunani yayanditse mu murongo w'ijwi ry'Imana ivugana n'umuntu.
Ati "Akenshi nkunda kwandika indirimbo mu buryo butatu; indirimbo nyinshi nandika ari isengesho, nyinshi zisaba cyangwa se ziramya Imana mbese nk'umuntu mvugana n'Imana, mpagarariye Imana ku Isi mbwira abantu, ubasaba kwihana, ubabwira ibyo Imana ikora mbese muri uwo mwanya ubwira ubutumwa abantu."
Muri iyi ndirimbo 'Ninjye ubivuze' yitiriye album ye, uyu muhanzi aririmba abwira buri wese ko Imana ihindura amateka y'ubuzima bwa buri wese.
Ati "Ndirimba mbwira buri wese, Imana iravugana nanjye, Imana irambwira iti wirira, wikiyanduriza umutima, kuko ni njye ubivuze, ninjye uzi aho nkwerekeza kandi ntabwo nzagusiga."
Misigaro avuga ko iyi ndirimbo ari isezerano Imana iha buri wese. Kandi avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi album igarukaho neza neza ku kumvikanisha ubufasha bw'Imana.
Ati "Ndizera ko abantu bazumva Imana kuri iyi album. Nari maze igihe narafashe akaruhuko, ariko nifuzaga kuzatanga ikintu cyiza cyane, kandi nziko abantu bazabyumva."
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Nijye ubivuze’ yakorewe mu rusengero Bethesda Holy Church rwa Bishop Rugamba Albert, andi afatirwa mu Karere ka Bugesera. Izasohoka mu Cyumweru gitaha.
Adrien
Misigaro avuga ko Album ye 'Ninjye ubivuze’ igaruka ku rugendo hagati y’Imana
n’umuntu
Adrien
Misigaro ari kumwe na Bob Pro ndetse na Ayo Rush muri studio mu ikorwa ry’indirimbo
ze
Adrien yavuze ko byamusabye iminsi itatu akora ku ndirimbo eshatu zigize Album ye ‘Ninjye ubivuze’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MPORANA INYOTA’ YA ADRIEN MISIGARO
TANGA IGITECYEREZO